Inama Yahuje Umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) n’Abanyeshuri Bitegura Ikizamini cya Leta
May 19, 2026 2026-05-19 20:23Inama Yahuje Umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) n’Abanyeshuri Bitegura Ikizamini cya Leta

Inama Yahuje Umuyobozi wa Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) n’Abanyeshuri Bitegura Ikizamini cya Leta
Kuri uyu wa kabiri Taliki ya 19 Gicurasi 2026, muri Muhabura Integrated Polytechnic College habereye inama yahuje Umuyobozi Mukuru w’ishuri, ubuyobozi bwa TSS, ndetse n’abanyeshuri bitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru yatangiye ashimira abanyeshuri bitwaye neza mu marushanwa atandukanye, cyane cyane ikipe ya Basketball na English Club, kubera uburyo bahesheje ishuri ishema begukana ibikombe muri ibyo byiciro byombi. Yavuze ko ibyo bigaragaza ubushake, ubufatanye n’imyitwarire myiza biranga abanyeshuri ba MIPC.

Yakomeje yibutsa aba banyeshuri indangagaciro zigomba kubaranga aho bazajya hose, haba ku ishuri ndetse no hanze yaryo. Yashimangiye cyane ku kamaro ka (discipline), avuga ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi zifasha umuntu kugera ku ntsinzi no kubahwa aho ari hose.
Yanabibukije ko ubuzima bwo hanze y’ishuri bufite amategeko n’inshingano zitandukanye n’ibyo basanzwe babona ku ishuri, bityo ko buri wese agomba kwitwara neza no kubahiriza amategeko y’aho azajya hose.

Umuyobozi kandi yasabye abanyeshuri gukomeza gushyira hamwe no gukomeza umubano mwiza hagati yabo nyuma yo kurangiza amashuri, kuko bizabafasha mu mikoranire, kungurana ibitekerezo ndetse no kubaka (connections) z’ingirakamaro mu buzima bwabo bw’ejo hazaza. Yabasabye kujya bahora bibuka abo biganye ndetse n’ishuri rya MIPC muri rusange.

Yakomeje abasezeranya ko Muhabura Integrated Polytechnic College izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha aho bishoboka hose igihe bazaba babukeneye.
Yanabakanguriye gukomeza gushaka (professional internship) kuko bibafasha kongera ubumenyi ngiro no kubona uburambe bubategurira neza isoko ry’umurimo.
Ku bijyanye n’ibizamini bya Leta biri imbere, ubuyobozi bwabasabye gukomeza kwitwararika no gukoresha neza igihe gisigaye bitegura neza.
Umuyobozi wa TSS nawe yashimangiye ko ireme ry’uburezi rishingira cyane kuri (discipline), avuga ko umuntu udafite discipline aba atiyubashye kandi bitamworohera kugera ku ntsinzi.
Mu gusoza iyi nama, abanyeshuri bashimiye ubuyobozi bwa Muhabura Integrated Polytechnic College ku bufasha n’uburere babahaye mu gihe bamaze ku ishuri. Banagaragaje icyifuzo cyo kubona uburyo bwisumbuye bwo gukomeza amasomo yabo muri MIPC mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi yashimiye abitabiriye iyi nama bose, maze asoza aha aba banyeshuri impanuro n’isengesho ribifuriza kuzatsinda neza no kugira ejo heza.