News

ABAKOZI, ABANYESHURI N’IZINDI NZEGO BIFATANYIJE MU MUGANDA UDASANZWE UGAMIJE GUTANGIZA IMIRIMO YO KUBAKIRA UMUTURAGE UTISHOBOYE

MIPC-UMUGANDA_7

ABAKOZI, ABANYESHURI N’IZINDI NZEGO BIFATANYIJE MU MUGANDA UDASANZWE UGAMIJE GUTANGIZA IMIRIMO YO KUBAKIRA UMUTURAGE UTISHOBOYE

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026 Abakozi, Abanyeshuri N’izindi Nzego, za Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) bifatanyije mu Muganda udasanzwe, aho batangije ibikorwa byo kubakira umuturage utishoboye.

Iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa umuco wo kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango no kwita ku mibereho myiza y’umuturage, mu rwego rwa gahunda ya Community Outreach & Engagement, igamije kwegera abaturage baturiye ishuri no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues).

Muri iki gikorwa, abakozi n’abanyeshuri bagaragaje ubwitange n’ubufatanye, bahuriza hamwe imbaraga mu gutangiza uyu mushinga ugamije gufasha umuturage kubona amacumbi meza kandi akwiye.

Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) irashimira byimazeyo abakozi n’abanyeshuri n’izindi nzego, bitabiriye iki gikorwa, ndetse na Task Force iri gukurikirana no guhuza ibikorwa by’uyu mushinga.

Iki gikorwa kandi kigaragaza ubwitange bwa Muhabura Integrated Polytechnic College(MIPC) mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’umuryango, guteza imbere indangagaciro zo gufashanya no gutanga umusanzu mu mibereho myiza y’abaturage.

 

MIPC  Striving for Excellence.

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *