News

MIPC YATASHYE INZU YUBAKIWE UMUTURAGE WO MU MURENGE WA CYUVE MU RWEGO RWO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Career&OpenDay_64

MIPC YATASHYE INZU YUBAKIWE UMUTURAGE WO MU MURENGE WA CYUVE MU RWEGO RWO GUTEZA IMBERE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Kuyu wa 6 Ugushyingo 2026, Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) yatashye ku mugaragaro inzu yubakiwe umuturage utuye mu Murenge wa Cyuve, Akagali ka Rwebeya, Umudugudu wa Nyiraruhengeri, mu Karere ka Musanze, mu rwego rwo kumufasha kubona aho gutura heza no guteza imbere imibereho ye.


Uyu muhango wo gutaha no gushyikiriza inzu nyirayo wabaye igikorwa cy’ubufatanye n’ubwitange, witabirwa n’inzego zitandukanye zirimo inzego bwite za Leta, inzego zishinzwe umutekano, ibigo by’imari, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’Umushyitsi Mukuru wari uhagarariye Urwego rw’Intara y’Amajyaruguru, hamwe n’Umuyobozi wa Diocese ushinzwe ubuyobozi (Diocese Administrator), bagaragaza uruhare rw’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu gushyigikira ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Iki gikorwa kigaragaza umuhate wa MIPC mu kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango nyarwanda, binyuze mu bikorwa by’ubufatanye, kwita ku baturage no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *