News

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026, habaye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi yahuje amashuri makuru na za kaminuza zo mu Ntara y’Amajyaruguru, yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi: Inkingi y’Ubukungu Burambye.”

69

AMARUSHANWA Y’IMBYINO GAKONDO:
Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Werurwe 2026, habaye amarushanwa y’imbyino gakondo n’ubusizi yahuje amashuri makuru na za kaminuza zo mu Ntara y’Amajyaruguru, yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Ubuhanzi: Inkingi y’Ubukungu Burambye.”
Aya marushanwa yitabiriwe n’amashuri makuru na za kaminuza zitandukanye zirimo INES Ruhengeri,University of Rwanda – Ishami rya UR CAVEM Busogo, IPRC Musanze, IPRC Tumba, UTAB, ndetse na Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC).
Nyuma y’amarushanwa yaranzwe n’ishyaka, ubuhanga n’ubwitabire bwinshi bw’abanyeshuri, INES Ruhengeri yegukanye umwanya wa mbere, ihembwa Miliyoni 1.5 Frw, naho University of Rwanda UR CAVEM Busogo yegukana umwanya wa kabiri, ihembwa Miliyoni 1 Frw.
Ku ruhande rw’ubusizi, Mr. Nshimiyimana Bernard, umunyeshuri wiga muri MIPC, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu basizi b’abagabo, ahabwa igihembo cya Miliyoni 1 Frw, nyuma yo kwigaragaza mu buhanga no mu butumwa bwiza bwari bukubiye mu gisigo cye.
Aya marushanwa yagenze neza cyane, agaragaza ko ubuhanzi bugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco, impano z’urubyiruko n’iterambere ry’ubukungu burambye.
Hazakurikira icyiciro cya kabiri ku rwego rw’igihugu, kizabera i Kigali, aho MIPC izaserukirwa n’umusizi watsinze ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru Akaba ara amarushanwa azakomereza mu mugi wa kigali.
MIPC ishimira abateguye aya marushanwa, abayitabiriye ndetse n’abanyeshuri bose bagaragaje ubuhanga n’impano mu guteza imbere ubuhanzi nyarwanda.

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New: B‑Tech 2026 Applications open from 16 Dec 2025 to 15 Jan 2026.

X