CareerNews

MIPC YAHAYE IMPAMYABUMENYI ABANYESHURI 40 BARANGIJE AMASOMO Y’IGIHE GITO (Short Course) MU MASHAMI YA DOMESTIC PLUMBING NA DOMESTIC ELECTRICAL INSTALLATION AND MAINTENANCE KUBUTANYE NA RTB MUMUSHINGA WA SDF

IMG_5570_1

MIPC YAHAYE IMPAMYABUMENYI ABANYESHURI 40 BARANGIJE AMASOMO Y’IGIHE GITO (Short Course) MU MASHAMI YA DOMESTIC PLUMBING NA DOMESTIC ELECTRICAL INSTALLATION AND MAINTENANCE KUBUTANYE NA RTB MUMUSHINGA WA SDF

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) habereye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo y’igihe gito (short course) ya Plumbing na Electrical Technology, yamaze amezi atandatu, yateguwe kandi itangwa ku bufatanye na Skills Development Fund (SDF).
Muri uwo muhango, hatanzwe impamyabumenyi 40 mu mashami yombi, aho 20 zari iz’abanyeshuri bo muri Plumbing ndetse n’abandi 20 bo muri Electrical Technology. Aba banyeshuri bashimiwe ku bwitange n’umurava bagaragaje mu gihe cy’amasomo yabo.
Umuyobozi w’iki kigo, PMP MANZI Innocent, yashimiye abanyeshuri anabaha impamba, abasaba kuzarangwa n’imyitwarire myiza, disipline, no kugira kirazira aho bazakorera hose. Yagarutse ku kamaro ko kuba abizerwa kandi bakora kinyamwuga, agaragaza ko ari byo bizabafungurira amahirwe menshi kurusha ibindi.
Yakomeje ashimira ababyeyi n’abarezi ku ruhare bagize mu gushyigikira abana babo mu rugendo rw’amasomo, anasaba aba barangije kuba abihangira imirimo, bagatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu kandi bagahesha ishema ikigo cya MIPC bizeho bakaba ba (ambassador) bishuri aho bazajya hose.
Uyu muhango wasize abakuru n’abato bishimiye intambwe ikomeye aba banyeshuri bateye mu rugendo rw’ubuzima bw’umwuga.

      

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New: B‑Tech 2026 Applications open from 16 Dec 2025 to 15 Jan 2026.

X