News

Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) Yahaye Impamyabushobozi Abanyeshuri 226 Barangije Icyiciro cya A1

Top5saiimage_328

Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) Yahaye Impamyabushobozi Abanyeshuri 226 Barangije Icyiciro cya A1

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2026 Kaminuza ya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) habereye umuhango wo gutanga impamyabushobozi kubanyeshuri 226 barangije ikiciro kibanza cya Kaminuza A1 mu mashami atandukanye arimo Building construction Technology, ICT,TTM, ELT na HOM.

Ibi birori byitabiriwe nabantu bingeri zitandukanye harimo ababyeyi, Abarezi, Abafasha babashoje amasomo yabo.

uyumuhango Kandi witabiriwe nabayobozi baturutse munzego zitandukwnye mm
Inzego za leta
Inzego z’igihugu zishinzwe umutekano Ingabo,Police,RCS, na RIB ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ba MIPC

 

 

 

 

 

 

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Intumwa ya HEC wanatanze ubutumwa asaba abashoje amasomo yabo gukoresha neza ubumenyi bahawe bahanga akazi aho gutekereza ababaha akazi ibi kandi byashimangiwe nabandi bagiye bafata ijambo yaba umuyobozi umukuru wagateganyo wa MIPC bwana Manzi Innocent , umuyobozi wa Diocese ya Shyira Rt. Rev.Bishop Ahimana Augustin, chairperson wa Board ya MIPC nabandi basabye uru rubyiruko gutekereza cyane babereka n’amahirwe igihugu cyahaye urubyiruko babasabye  kandi kuyakoresha neza.

 

 

 

 

 

 

Ubutumwa bwatanzwe na Nyakubahwa Bishop uhagarariye diocese ya Shyira bwari bwiganje mugutanga impanuro asaba abarangije kwirinda ibiyobyabwenge ahobiva bikagera cyane cyane inzoga zimaze kugaragara ko zibangamiye iterambere ry’urubyiruko, Imyitwarire idahwitse ishobora gutuma urubyiruko rwiyangiza rukangiza n’umutungo wakabaye ubafasha ejo hazaza. Yabakanguriye kuzigama no gushaka ibisubizo bashingiye kubumenyi bakuye muri MIPC.

Ibirori byaranzwe n’ibyishimo byasusurukijwe ni itorero ndetse na bande musical byose byaryoheye abitabiriye uyumuhango.

Bwana Shyaka Michael,Umuyobozi Mukuru wa AFR-Global Akaba yagize umwanya wo kuganiriza urubyiruko arukangurira kugira umwete mukubaka ejo haza higihugu cyabo ndetse na Africa muri rusange, yabasabye Gukomeza kugira umwete wo kwiyungura ubumenyi dore ko kwiga aruguhozaho kandi isi ikaba yihuta cyane.
Yanabakanguriye kugira umuco wo gushora imari, abasobanurira ko gushora amafaranga muri Government Bonds (Bond za Leta) ari imwe mu nzira zizewe zo kubaka ejo hazaza heza no kongera umutungo mu buryo burambye.

Yabibukije ko impamyabumenyi atari iherezo ry’uburezi, ahubwo ari intangiriro yo gukomeza kwiyungura ubumenyi no gutanga umusanzu mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

 

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu mashami atandukanye arimo:
• Construction and Building Technology – Abanyeshuri 111
• Electrical Technology – Abanyeshuri 48
• Hospitality Management – Abanyeshuri 47
• Information and Communication Technology (ICT) – Abanyeshuri 10
• Travel and Tourism Management – Abanyeshuri 10
Muri rusange, impamyabumenyi zatanzwe ku banyeshuri 226, barimo 162 b’abagabo na 64 b’abagore.

 

 

 

 

 

 

Mu rwego rwo gushimira abanyeshuri bagaragaje ubwitange n’indashyikirwa mu myigire, abafatanyabikorwa ba Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) babahaye ibihembo bitandukanye.
Bank of Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri bitwaye neza kurusha abandi, aho buri umwe yahawe 500,000 Frw nk’igihembo cyo kubashimira no kubashishikariza gukomeza guharanira kuba indashyikirwa.

Equity Bank yahembye abanyeshuri 2 bahize abandi bahawe buriwese yahawe mudasobwa (Laptops),
Academic Bridge yatanze ibihembo bigizwe na professional internetships hamwe na mudasobwa (Laptop ).

 

Ibi bihembo byatanzwe bigamije gushimira abanyeshuri no gutera umwete, Ahasigaye ngo bagire ishyaka ryo gukora cyane.
Rt.Rev.Bishop Augustin akaba na Chancellor wa MIPC mwizina rya Diocese ya Shyira yatanze full scholarships 3 kubanyeshuri batatu bambere yo Gukomeza ikiciro cya B Tech
Umuyobozi wa MIPC Mr. MANZI Innocent yongeye gushimangira ko ishuri rikomeje gufatanya n’inganda, ibigo bitandukanye ndetse n’abakoresha mu gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo, hagamijwe kubaka urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhanga udushya no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

MIPC ikomeje intego yayo yo “Striving for Excellence” iboneka murwandiko Paul yandikiye (Abakolosayi 3:23), itegura abanyeshuri bafite ubumenyi, indangagaciro n’ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New: B-Tech 2026 Applications open May Intake from 6 May 2026 to 18 May 2026

X