News

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ku rwego rwa Muhabura Integrated Polytechnic College ( MIPC )

MIPC-KWIBUKA 32_38

Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda ku rwego rwa Muhabura Integrated Polytechnic College ( MIPC )

‎ ‎Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, muri Muhabura Integrated Polytechnic College habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, IBUKA, inzego z’umutekano zirimo Ingabo na Police, abahagarariye Urwego rw’Igororero n’Ubugenzacyaha, abarimu ndetse n’abanyeshuri.

‎Igikorwa byo Kwibuka cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye muri MIPC rwerekeza ku Rwibutso rwa Musanze (Cour d’Appel) de Musanze, aho hashyizwe indabo mu rwego rwo guha icyubahiro abaharuhukiye. Nyuma yaho, umuhango wakomereje muri MIPC.

‎‎Umuyobozi wa MIPC, Innocent Manzi, yatanze ikaze ku bitabiriye umuhango anasaba urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda. Abaraho bahawe ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na NKURAYIJA Eric, agaragaza uko ubukoloni n’amacakubiri byabibye urwango mu Banyarwanda kugeza Jenoside ya korewe abatutsi ibaye mu 1994.

‎Uwatanze Ubuhamya, yagarutse ku rugendo rukomeye yanyuzemo kuva mu 1993 aho yatangiye gutotezwa akiri umunyeshuri, kugeza mu bihe bya Jenoside aho yahuye n’ihohoterwa rikomeye ndetse no kubura benshi mu muryango we. Yashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inkotanyi ku ruhare zagize mu guhagarika Jenoside no kongera kubaka icyizere cy’abarokotse.

‎‎Umuhango waranzwe kandi n’umukino  werekanye amateka y’u Rwanda mbere y’ubukoloni, mu gihe cyabwo ndetse na nyuma yabwo, ugaragaza uko Abatutsi batotejwe kugeza Jenoside ibaye, ndetse unerekana ubutwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubaka igihugu gishingiye ku bumwe n’ubutabera.

‎ Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Musanze, KAYITARE Anicet, yasabye urubyiruko gukura amasomo mu mateka yaranze igihugu no kurwanya amakuru y’ibinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yibukije urubyiruko ko kubaka igihugu bisaba ubumuntu n’ubumwe.

 

‎Umushyitsi mukuru, Mayor w’Akarere ka Musanze yashimangiye ko Kwibuka ari uburyo bwo kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yasabye urubyiruko kurwanya abapfobya Jenoside no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho. Yanashimiye MIPC ku ruhare rwayo mu kwimakaza umuco wo Kwibuka no gufasha abarokotse Jenoside.

‎‎Muri uwo muhango kandi, ubuyobozi bwa MIPC  bwaremeye NYIRAMAFISHI Rachel warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bamugenera inka nk’ikimenyetso cyo kumuba hafi no kumufasha gukomeza kwiyubaka.

 

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New: B-Tech 2026 Applications open May Intake from 6 May 2026 to 18 May 2026

X