Uncategorized

AGASEKE Club Y’abanyeshuri biga mu ‘ishuri rya MUHABURA INTEGRATED POLYTECHNIC COLLEGE (MIPC) yakoze igikorwa cy’urukundo isura umuryango utishoboye mu Karere ka Musanze.

WhatsApp Image 2026-02-11 at 8.24.31 AM (5)

AGASEKE Club Y’abanyeshuri biga mu ‘ishuri rya MUHABURA INTEGRATED POLYTECHNIC COLLEGE (MIPC) yakoze igikorwa cy’urukundo isura umuryango utishoboye mu Karere ka Musanze.

AGASEKE Club Y’abanyeshuri biga mu ‘ishuri rya MUHABURA INTEGRATED POLYTECHNIC COLLEGE (MIPC) yakoze igikorwa cy’urukundo isura umuryango utishoboye mu Karere ka Musanze.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 07/02/2026, Club yitwa AGASEKE, igamije kwimakaza urukundo, ubumwe n’iterambere rusange, Ikaba ari “club” yabanyeshuri biga mwishuri ryisumbuye rya MUHABURA INTEGRATED POLYTECHNIC COLLEGE (MIPC) yakoze igikorwa cy’urukundo isura umuryango wa BIMENYIMANA André na UWIRAGIYE Florance batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Muhoza, Umudugudu wa Buhoro, aho bita ku badakomeye.
Iki gikorwa cyari kigamije gushyira mu bikorwa intego n’indangagaciro za AGASEKE zirimo Ubumwe, Urukundo na Gufasha, nk’uko bigaragarira no ku ntego yayo igira iti: “Love and Unity” ndetse na “Making a Better Tomorrow Today.”

Abagize iyi club basuye uyu muryango bawugezaho inkunga zitandukanye zirimo ibikoresho byo mu rugo, ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, mu rwego rwo kubafasha gukomeza kubaho neza no kubagaragariza ko batari bonyine.
Mu butumwa bwatangiwe aho igikorwa cyabereye, abayobozi ba AGASEKE bagaragaje ko intego yabo ari ugufasha abari mu buzima bugoye, kububakira icyizere no kubereka ko urukundo n’ubumwe bishobora guhindura ubuzima bw’umuntu. Bashimangiye ko gufasha atari igikorwa cyo gutanga gusa, ahubwo ari no gusangira ibyishimo no kwifatanya n’abari mu bibazo.
Umuryango wasuwe washimiye byimazeyo AGASEKE ku bw’iki gikorwa, uvuga ko inkunga bahawe ibongereye imbaraga n’icyizere cyo gukomeza guhangana n’ubuzima bwa buri munsi.

Iki gikorwa ni kimwe mu bikorwa AGASEKE iteganya gukomeza gukora hirya no hino mu gihugu, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubaka ejo hazaza heza hushingiye ku rukundo n’ubumwe.
AGASEKE ikomeje kugaragaza ko “gufasha ari uguha icyizere,” kandi ko ejo heza hatangirira ku bikorwa byiza bikozwe uyu munsi.

Leave your thought here

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New: B‑Tech 2026 Applications open from 16 Dec 2025 to 15 Jan 2026.

X