ITANGWA RY’IBIGANIRO BYA PAN AFRICAN MOVEMENT (PAM) CHAPTER RWANDA MURI MIPC
March 13, 2026 2026-03-13 16:25ITANGWA RY’IBIGANIRO BYA PAN AFRICAN MOVEMENT (PAM) CHAPTER RWANDA MURI MIPC
ITANGWA RY’IBIGANIRO BYA PAN AFRICAN MOVEMENT (PAM) CHAPTER RWANDA MURI MIPC:
Muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) habereye igikorwa cy’ingenzi cyo gutanga ibiganiro bya PAM Chapter Rwanda, byitabiriwe n’abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’ishuri.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyeshuri bose ba kaminuza abayobozi ba kaminuza ndetse n’abarimu, Ibiganiro byatanzwe n’abarimu babiri bahagarariye kaminuza (Champion Lecturers) hamwe n’umunyeshuri umwe wari uhagarariye abanyeshuri.

Igikorwa cyatangiye n’indirimbo zitandukanye zigaragaza urukundo rw’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko, bikurikirwa n’ikiganiro cya mbere cyatanzwe n’umunyeshuri SHUMBUSHO Eric. Yagarutse ku mateka n’imyumvire shingiro bya PAM (Historical and Philosophical Foundations of PAM), agaragaza urugendo impirimbanyi z’ubwigenge n’ubwiyubake bw’Afurika zanyuzemo ndetse n’intego zari zigamije kugeraho kugira ngo umugabane ukomeze gutera imbere.
Nyuma y’icyo kiganiro, hakurikiyeho ikiganiro ku mibanire y’ibihugu n’imicungire y’amakimbirane (Geopolitics and Conflict Management) cyatanzwe n’umwarimu Justin Kajeneza, cyibanze ku buryo ibihugu bibana bitewe n’aho biherereye, umutungo kamere bifite ndetse n’uburyo amakimbirane ashobora gukemurwa mu mahoro.
Ikiganiro cya nyuma cyatanzwe n’umwarimu Prince Kajyambere ku nsanganyamatsiko igira iti “Governance and Regional Integration”, aho yagaragaje ko iterambere rirambye rya Afurika rishingira ku miyoborere myiza, ubufatanye ndetse no gushyira hamwe kw’ibihugu byo ku mugabane.
Nyuma y’ibiganiro, habayeho umwanya w’ibibazo n’ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye, hanatorwa Komite ya PAM ku rwego rwa MIPC izafasha mu gukomeza ibikorwa byayo muri kaminuza.

Komite yatowe igizwe n’abantu bakurikira:
Perezida (Patron/MIPC Chairperson): Innocent Manzi
Ushinzwe Uburezi: Jovis Nzabonimpa
Ushinzwe Itumanaho n’Imikoranire: Isaac Mugiraneza Ryahama
Ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Berwa Marie Grace
Ushinzwe Abafite Ubumuga: Ruth Kobusinge
Ushinzwe Urubyiruko, Ubuhanzi n’Udushya: Janvier Nsabimana
Abahagarariye Abarimu (Champion Lecturers): Justin Kajeneza na Prince Kajyambere
Iki gikorwa cyagenze neza kandi cyagaragaje uruhare rukomeye rwa MIPC mu guteza imbere ubumenyi, ubuyobozi bwiza n’ubufatanye bw’urubyiruko hagamijwe iterambere ry’Afurika n’u Rwanda muri rusange.
MIPC ikomeje gushyira imbere uburezi bufite ireme, gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi n’indangagaciro bizabafasha kuba abayobozi beza b’ejo hazaza.
